DIGP Ujeneza yashimiye ubwitange, imyitwarire myiza n’urukundo rw’igihugu byaranze aba bapolisi mu rugendo rwabo rw’akazi,
Mu muhango w’icyubahiro wabereye ku cyicaro gikuru cya
Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abapolisi 150 barimo ba ofisiye bato 45 na ba
su-ofisiye 105 basezerewe ku mugaragaro, bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru
nyuma y’imyaka myinshi bakorera igihugu.
DIGP Ujeneza yagize ati:“N’ubwo mugiye mu kiruhuko
cy’izabukuru, akazi ko kurwanya icyahungabanya umutekano w’igihugu karakomeza
kandi tuzakomeza dufatanye nk’uko bisanzwe.”Yashimiye kandi imiryango y’aba
bapolisi, yagaragaje uruhare rwayo mu kubaba hafi, no kwihanganira ingorane
zitandukanye zirimo kuba batari hafi yabo kubera akazi katoroshye bagiye bakora
hirya no hino mu gihugu.
CIP (rtd) Bernard Gahonzire, wari uhagarariye abashyizwe mu
kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame
ku cyizere yabagaragarije mu myaka yose bamaze bakora.
Yagize ati:“Igihe tumaze mu kazi ni urugendo rurerure
twigiyemo byinshi bizaduherekeza mu buzima. Twashimiwe, twubashwe kandi
twigishijwe gukunda igihugu kuruta byose.”
Yanashimye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku kuba
bwarababaye hafi mu nshingano zabo, bubashyigikira haba mu bitekerezo no mu
mikorere ya buri munsi.
Mu gusoza, DIGP Ujeneza yasabye abasezerewe gukomeza kuba
urugero rwiza mu baturage, barangwa n’indangagaciro z’umupolisi w’u Rwanda:
gukunda igihugu, ubupfura, ubunyangamugayo n’ubwitange.
Uyu muhango usize isomo rikomeye ry’uko umurimo w’umutekano uhabwa agaciro, kandi abawukora bashimirwa mu buryo bubereye igihe barangizanyije icyubahiro.
SOURCE: https://bwiza.com/
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru